• +250788872505 / +250788442851
  • ugama@ugama.org
  • B.P. 28 MUHANGA
News
UGAMA yasabwe n’abayobozi b’amakoperative yo muri Muhanga kuyafasha guhabwa amahugurwa ku micungire myiza y’umutungo wabo.

UGAMA yasabwe n’abayobozi b’amakoperative yo muri Muhanga kuyafasha guhabwa amahugurwa ku micungire myiza y’umutungo wabo.

Kuwa 29\08\2023, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’ amakoperative mu karere ka Muhanga, bamwe mubayobozi b’amakoperative abarizwa muri ako karere barasaba ikigo cya Leta cyAmakoperative hamwe numuryango wo Gushyigikira AMAkoperative (UGAMA) ku bufatanye nakarere ka Muhanga ko bashyirirwaho amahugurwa yo kubafasha gucunga neza umutungo wabo murwego rwo kwirinda kugwa mubihombo baterwa no kudacunga neza umutungo wabo

Figure 1: Abibumbiye mu makoperative bari kumurikira abayobozi ibyo bakora.
Figure 1: Abibumbiye mu makoperative bari kumurikira abayobozi ibyo bakora.

Hari mumuhango wo w’umunsi mpuzamahanga w’amakoperative mu karere ka Muhanga wabereye mu murenge wa Nyamabuye ho mu karere ka Muhanga aho bamwe mubibumbiye mu makoperative muri aka karere bavugako nubwo kuba muri koperative bibafatiye runini ariko bakeneye amahugurwa azabafasha gucunga umutungo wa koperative neza bityo bakirinda kugwa mubihombo bya hato na hato

Gusa nubwo bimeze bityo umuyobozi mukuru w’ ikigo cy’igihugu cy’ amakoperative (RCA) Dr MUGENZI Patrice aravugako amakosa akorwa n’abayobozi b’amakoperative aturuka ahanini kunyungu zabo bwite. Akerekana ko mu gukemeura icyo kibazo, RCA izajya ihagarara mu ruhande rw’inyungu rusange z’abanyamuryango  <<ugasanga president ntiyumvikana n’umugenzuzi twamaze gusanga yuko biterwa nuko muba mwishakira inyugu zanyu bwite ntimurebe inyungu z’umunyamuryango. Twebwe rero nk’ikigo cy’igihugu  gishinzwe amakoperative (RCA) dufatanyije n’akarere tuzarengera wa munyamuryango utabashije kwivugira>>

Figure 2: Dr MUGENZI Patrice, umuyobozi wa RCA arikubwira abitabiriye ibirori.
Figure 2: Dr MUGENZI Patrice, umuyobozi wa RCA arikubwira abitabiriye ibirori.

Nubwo aruko bimeze ariko umuyobozi w’ akarere ka Muhanga Kayitare Jeaqueline avugako bagiye gushyiraho ihuriro rizahuza amakoperative n’ubuyobozi bw’akarere aho ibibazo bizajya bikemurirwa <<hagiye gushyirwaho urubuga rwo guhuriraho hakabaho kuganira ibi bintu kuburyo buhoraho kugiringo bigabanye amakosa n’ibyaha biba mu makoperative kandi bizazamura igipimo cy’imyumvire ku abaturage mu nyungu iri muri koperative kandi birumvikana ko n’umusaruro uziyongera kuko tuzaba twahuje imbaraga turi benshi>>

Figure 3: Mayor w'akarere ka Muhanga KAYITARE Jacqueline.
Figure 3: Mayor w’akarere ka Muhanga KAYITARE Jacqueline.

Figure 3: Mayor w’akarere ka Muhanga KAYITARE Jacqueline.

Leta y’u Rwanda ishishikariza abanyarwanda kwibumbira mu makoperative nka bumwe muburyo bwo kwihutisha iterambere, gusa nubwo aruko bimeze ariko ni kenshi humvikana ibibazo mu makoperative hirya no hino mugihugu bijyanye n’ icungwa nabi rya koperative cyangwa inyerezwa ry’ umutungo wayo bikunzwe gukorwa n’ abayobozi b’ayo makoperative

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *