• +250788872505 / +250788442851
  • ugama@ugama.org
  • B.P. 28 MUHANGA
News
Mukunguri: Ku bufatanye na UGAMA, Umuceri ugiye guhunikwa mu bigega bya rutura.

Mukunguri: Ku bufatanye na UGAMA, Umuceri ugiye guhunikwa mu bigega bya rutura.

Koperative y’abahinzi b’umuceri bakorera mu gishanga cya Mukunguri, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Werurwe 2013 yamurikiwe ubuhunikiro bunini bubiri, buzajya bwifashishwa kubika umuceri w’abaturage igihe cyo gusarura, na nyuma y’uko uyu muceri utunganywa n’uruganda ruri kubakwa ku nkuka za kiriya gishanga.
Niyongira Uzziel Umuhuzabikorwa w’iyi Koperative, avuga ibi bigega bizabafasha kurinda ko umuceri wabo wangirika igihe cy’isarura na nyuma yo gutunganywa mu ruganda. Uyu muhuzabikorwa (…)

 

Koperative y’abahinzi b’umuceri bakorera mu gishanga cya Mukunguri, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Werurwe 2013 yamurikiwe ubuhunikiro bunini bubiri, buzajya bwifashishwa kubika umuceri w’abaturage igihe cyo gusarura, na nyuma y’uko uyu muceri utunganywa n’uruganda ruri kubakwa ku nkuka za kiriya gishanga.

Niyongira Uzziel Umuhuzabikorwa w’iyi Koperative, avuga ibi bigega bizabafasha kurinda ko umuceri wabo wangirika igihe cy’isarura na nyuma yo gutunganywa mu ruganda. Uyu muhuzabikorwa yashimiye ikigega mpuzamahanga cya Canada Gitsura iterambere CIDA, kuko bagize uruhare rufatika mu iyubakwa ry’ubu bubiko bw’umusaruro w’umuceri kandi bakaba bakomeza gufasha koperative yabo kugera ku iterambere nyakuri.

Kumurika ubu bubiko bw’imyaka kandi byahuriranye na gahunda yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa by’umushinga Rwanda Cooperatives Agriculture Growth (RCAG) Project, watewe inkunga n’ikigo mpuzamahanga cya Canada gitsura amajyambere, CIDA kibinyujije muri uyu muryango UGAMA CSC mu rwego rwo kwita ku makoperative y’abahinzi nabo bakaba baragize uruhare mu kubaka ibi bigega byatashywe.

Rutsinga Jacques Umuyobozi w’Akarere yavuze ko uyu mushinga mushya “RCAG ukwiye gutuma abanyakamonyi bamenya neza ko ubukungu bwacu bushingiye ku buhinzi n’ubworozi kandi ko baramutse babikoze neza nta shiti basezerera ku bukene burundu.

Uyu Muyobozi yongeyeho ko iki gikorwa ari ingirakamaro, kuko ije kunganira izindi gahunda z’iterambere Akarere ka Kamonyi kagenda kageraho ku bufatanye n’iyi miryango y’abafatanyabikorwa by’umwihariko ndetse n’imbaraga z’abaturage ba Kamonyi muri rusange.

Iki gishanga cya Mukunguri, kiri mu rugabano rw’Akarere ka Kamonyi na Ruhango; ubuso buhingwamo umuceri ku bukaba bugera kuri hegitari magana arindwi(700ha). Ibi bigega byubatswe ku bufatanye na UGAMA CSC,umuryango utegamiye kuri Leta usanzwe ufasha amakoperative yo mu Ntara y’Amajyepfo gutera imbere (Centre de Service aux Coopératives), ukaba uterwa inkunga n’iki kigo gitsura iterambere cya Kanada.

Faustin Ntakirutimana Ushinzwe Itangazamakuru mu Karere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *