• +250788872505 / +250788442851
  • ugama@ugama.org
  • B.P. 28 MUHANGA
News
Hamwe na UGAMA, PROTOS irashimwa ko yitaye ku cyaro aho benshi hatinya gukorera.

Hamwe na UGAMA, PROTOS irashimwa ko yitaye ku cyaro aho benshi hatinya gukorera.

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga burashima abafatanyabikorwa b’umushinga w’Ababiligi PROTOS ko bafasha akarere mu bikorwa cyane cyane by’iterambere ry’icyaro birimo isuku n’isukura, kugeza amazi meza ku baturage, kwita ku bidukikije, guca amatelasi y’indinganire n’ibindi.

Kuri uyu wa 07/02/2013, umushinga PROTOS wahaye abafatanyabikorwa bawo bakorera mu karere ka Muhanga moto eshatu zo mu bwoko bwa TF zifite agaciro k’amafaranga miliyoni 10 mu rwego rwo kuborohereza urugendo mu bikorwa byabo bya buri munsi bakorera abaturage cyane cyane abo mu cyaro.

Uyu mushinga ukorana n’indi miryango nka COFORWA, UGAMA-CSC, DUHAMIC-ADRI kimwe n’akarere ka Muhanga ukoreramo.

Moto zatanzwe zifite agaciro ka miliyoni 10.

Moto zatanzwe zifite agaciro ka miliyoni 10.

Umunyamamabanga uhoraho w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu karere ka Muhanga, Gonzague Biziyaremye, avuga ko iyi mishinga icyo bayishimira ari uko ikorera ahanini mu bice by’icyaro haba hakeneye ubufasha bukomeye kuko kugeza ubu ariho habarizwa igice kinini cy’Abanyarwanda bafite ubushobozi buke.

Kenshi kandi ngo usanga abafatanyabikorwa batari bake baza bishakira gukorera ahantu hegereye umujyi cyangwa mu mijyi kuko ariho haba hari ubuzima bworoshye.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri PROTOS, Hakizimana Jean Pierre, uvuga ko igituma bagana mu byaro cyane ngo ni uko intego ya mbere y’umushimga akorera, ari ukugera ahakenewe ibikorwa by’iterambere kurusha ahandi mu rwego rwo guharanira ko abenegihugu bagira imibereho myiza.

Hakizimana agaruka cyane no kuri gahunda bagenda bagura zigendanye n’icyerekezo cy’igihugu cyane mu gice cy’iterambere ry’icyaro kandi mu buryo bifuza ko aho bakorera bagumana izina ry’icyitegererezo mu buryo bwose aho kubyitirirwa bakerekana impinduka nziza kandi ifite aho iganisha umuturage.

Abafatanyabikorwa babanje gusinya amasezerano y'impano bahawe na PROTOS.

Abafatanyabikorwa babanje gusinya amasezerano y’impano bahawe na PROTOS.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Fortunée Mukagatana, arasaba ko n’abandi bafatanyabikorwa bagendereye kubafasha mu kuzamura imibereho myiza y’Umunyarwanda ko babagana ku bwinshi kuko ngo amarembo kuribo azahora afunguye igihe cyose ku neza y’umuturage w’u Rwanda.

Kugeza ubu abafatanyabikorwa b’akarere ka Muhanga bagera ku 104 bagizwe n’ibyiciro bitandukanye nk’imiryango y’abanyamahanga, iy’Abanyarwanda, ibigo n’amadini.

Gerard GITOLI Mbabazi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *